Perezida wa World Taekwondo, Dr. Chungwon Choue washinze Umuryango Taekwondo Humanitarian Foundation (THF) anabereye Umuyobozi mukuru yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Dr. Chungwon Choue yakiriwe na Ambasaderi wa Korea y’epfo mu Rwanda ndetse na Perezida w’Ishirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda. Mu ruzinduko rwe, Perezida wa World Taekwondo azagirana ibiganiro n’Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Rwemarika Félicité ndetse n’Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo. Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2025, Perezida nwa World Taekwondo azasura Mahama Taekwondo Academy, rimwe mu mashuri abiri ya Taekwondo mu Rwanda yashinzwe hagamijwe gufasha impunzi gukoresha Taekwondo mu guhangana n’urusobe rw’ibibazo biterwa n’ubuhunzi, ayo mashuri akaba ari ayo mu mushinga Taekwondo Humanitarian Foundation (THF). Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Dr. Chungwon Choue azasura Minisiteri ya Siporo, ndetse n’ibiro by’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, anabonereho kuganira n’abakinnyi bo mu nmakipe atandukanye yigisha Taekwondo mu Mujyi wa Kigali.
Dont hesitate to comment your idea
Make Rwanda a leading and influencing country in Africa recognized as a reference and innovative Nation by peers within the international sport Movement. World Taekwondo Headquarters
Copyright ©2023 All rights reserved | Rwanda Taekwondo Federation |